RFL
Kigali

Hip Hop yiharuriye inzira! Ishusho y’ibikorwa by’abaraperi mu mezi 9 ashize

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2024 7:22
0


Miliyari z’abantu ku isi bafata injyana ya Hip Hop nk’umuco. Ahanini biturutse ku butumwa n’imyitwarire abayikora bagaragaza. Ni imwe mu njyana zikuze, ndetse abakora iyi njyana bagiye baca uduhigo ku Isi mu bihe bitandukanye. Kandi n’ubu baracyashimwa!



Mu 2023 hasohotse cyane Album z’abahanzi baririmba izindi njyana, byatumye benshi bagaragaza ko bakoze cyane kurusha abaraperi. Nibwo hasohotse Album z’abarimo Ruti Joel, Nel Ngabo, Butera Knowless, King James n’abandi.

Ariko siko bimeze muri uyu mwaka wa 2024, kuko abaraperi bihariye cyane amezi icyenda ashize, ku buryo ibikorwa byabo byiganje cyane mu byakozwe muri uyu mwaka.

Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda ko ashingiye ku bikorwa azi abaraperi bagenzi be bafitanye, 2024 ni umwaka w’abaraperi.

Ati “Nkurikije aho ibintu bigeze, nkakurikiza njyewe imishinga mfite, nkurikije n'imishinga mugenzi wanjye afite, ntekereza ko nihabamo ko iyo mishinga yose ijya hanze hazabamo ikintu cyiza, 2024 izaba ari umwaka wa Hip Hop."

Bull Dogg avuga ko mu guhamya ko uyu mwaka ari uwa Hip Hop ari gutegura Album ye bwite yise ‘Impeshyi 15’ izaba iriho indirimbo zinyuranye n'abandi bahanzi ashaka gushyira hanze muri uyu mwaka, ni mu gihe mugenzi we Riderman nawe ashaka gushyira hanze Album ye nshya.

Bull Dogg anavuga ko muri uyu mwaka abantu bakwiye kwitega Album y'itsinda rya Tuff Gang bamaze igihe bakoraho ahuriyeho n'abandi. Ati "Bibaye byiza yasohoka muri uyu mwaka."

Ni ibintu ahuza n’umuraperi B-Threy uvuga ko 2024 yabaye umwaka mwiza ku baraperi, ashingiye ku bikorwa byasohotse ndetse n’ibindi biteganyijwe muri uyu mwaka.

InyaRwanda igiye kugaruka ku bikorwa by’abaraperi muri aya mezi icyenda ashize y’umwaka:


1.Riderman na Bull Dogg bahuje imbaraga bamurika Album ‘Icyumba cy’amategeko’

Yabaye amateka adasanzwe mu bakunzi b’injyana ya Hip Hop nyuma yo kubona aba bombi bahuje imbaraga bagakorana Album yabo ya mbere bise ‘Icyumba cy’amategeko’.

Yabaye idasanzwe kandi mu rugendo rw’abo rw’umuziki, kuko banahuje imbaraga bahuriza abakunzi b’iyi njyana mu gitaramo gikomeye bakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye ku wa 24 Kanama 2024.

Ni igitaramo bahuriyemo n’abaraperi bagenzi babo barimo itsinda rya Tuff Gang, Bruce the 1st, Kenny Short, Siti True Karigombe, Kivumbi King n’abandi.

Riderman aherutse kubwira InyaRwanda, ko gukora iyi Album bari bagamije ‘guha abantu ibyo bari bakumbuye kandi natwe ubwacu twari dukumbuye gukorana’.

Ati “Guhurira ku mushinga nk’uyu munini, ntabwo ari icyari kigamijwe ari amafaranga, ntabwo twajya mu byo twashoye cyangwa icyo tuzavanamo, icyo twari tugamije ni ugushimisha abantu.

Iyi Album yagiye hanze tariki 31 Gicurasi 2024. Iriho indirimbo 'Hip Hop" yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise 'Miseke Igoramye' yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, 'Amategeko 10' yakozwe na Knoxbeat, 'Nkubona Fo' yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, 'Muba Nigga' yakozwe na Knoxbeat ndetse na 'Bakunda Abapfu' yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

Iherekejwe n'ibimenyetso birimo nk'icy'umusaraba, amataratara (Lunette) ndetse n'ikimenyetso cy'umunzani usobanura amategeko. Riderman ati “Icyumba cy'amategeko", ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we Bull Dogg washingiye ku izina ry'indirimbo ya Gatatu 'Amategeko 10' iri kuri iyi Album.

Ati "Izina 'Icyumba cy'amategeko' ntabwo ari njye warihisemo mu by'ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa 'Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihise.”


2.Bushali yamurikiye inshuti ze Album ‘Full Moon’ iriho indirimbo 17

Kuva mu myaka ibiri ishize umuraperi Bushali yatangaje ko ari gukora kuri Album ye kane yise ‘Full Moon’ kandi ko bidatinze izajya hanze, airko abantu bakomeje gutekereza amaso ahera mu kirekire.

Ni Album nawe asobanura ko ikomeye, ashingiye ku kuba yaragizwemo uruhare n’umugore we ndetse n’abana babiri, kandi yakorewe mu ‘mu bihugu by’ibuturanyi nk’u Bufaransa n’u Budage (Yaratebyaga avuga ko u Rwanda ruturanye na biriya bihugu).

Bushali asobanura ko kuri iyi Album hariho indirimbo ‘ziryoshye’, kandi yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, ndetse na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

Ni ubwa mbere Bushali ahuriye mu ndirimbo na Khaligraph Jones. Ariko benshi bamenye uyu muraperi mu Rwanda nyuma y’uko ahuriye mu irushanwa rya Coke Studio na Bruce Melodie, ibintu byamufashije kugenderera urwagasabo mu bihe bitandukanye.

Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n’abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane. 

Album ye iriho indirimbo "Isaha" yakozwe na Producer Yewe, 'Ubute' yakozwe na Elvis Beat, 'Zontro', 'Iraguha' yakoranye na Slum Drip na B-Threy, 'Tugendane' yakozwe na Hubert Beat, 'Imisaraba' yakozwe na Pastor P, 'Saye';

'Ijyeno','Hoo' yakozwe na Muriro, 'Unkundira Iki' yakoranye na Kivumbi King, 'Moon' yakoranye na Khaligraph Jones, 'Kuki uneza i nigguh?' yakoranye na Nillan, 'Mbere rukundo' yakozwe na Muriro, 'Monika' yakozwe na Package, 'Gun' yakozwe na Lee John, 'Paparazzi' yatunganyijwe na Stallion, ndetse na 'Sinzatinda' yakozwe na Kush Beat.

 

3.Ish Kevin yasohoye Ep asubiza ‘Zeo Trap’

Muri Kamena 2024, umuraperi Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin yasohoye Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Semana” yuzuye indirimbo zitsa ku buzima bwa buri munsi, ariko hari n’aho akomoza ku muraperi Zeo Trap wari umaze igihe amwibasiye.

Asohora iyi EP, yavuze ko yumvikanisha aho ashaka kuganisha umuziki we nk’umunyamuziki, ndetse no kugerageza kwiyitaho mu buzima busanzwe. Iyi Ep ye iriho indirimbo nka:Iki?, Bizima, Bezos na Praying for My Downfall, muri Kamena 2024.

Ish Kevin aherutse kubwira Radio Rwanda, ko yishimira uburyo amezi icyenda y’uyu mwaka yamugendekeye, kuko yabashije gusura umuryango we anakora kuri Ep ye yashyize hanze.

Ati “Ibintu byanshimishije bya mbere ni umushinga wanjye ‘Semana’ abantu bawakiriye neza cyane. Hari n’ibindi bikorwa nakoze bigiye kujya hanze, mfite abantu bashya nungutse.”

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka nabaye hafi y’umuryango wanjye cyane, nongeye guhura n’umuryango wanjye, ni ibintu nishimiye. Bijya bibaho ukumva uribuze ariko iyo uhuje n’umuryango ubasha kongera kugaruka kandi inama uhabwa n’umuryango ziba zirenze cyane iz’inshuti tuba turi kumwe nazo umunsi ku munsi.”


4.Bruce The 1ST yahuje abakomeye mu ndirimbo ‘Bwe Bwe’ anasohora Ep

Muri Nyakanga 2024, uyu musore wavutse yitwa Mukiza Bruce agahitamo gukoresha izina rya Bruce The 1st yashyize ahagaragara EP ye yise “The 1 St Style.”

Iriho indirimbo zivuga ku buzima butandukanye bw’umuziki n’ubuzima busanzwe. Kandi iriho indirimbo zikoze mu njyana ya Trap Music ndetse na Drill.

Iriho indirimbo nka 'Bake beza', 'Ntibishoboka', 'Fifty Fifty', 'Twabagarukiye', 'Ni wowe', 'Sinzatinda', ndetse na 'Turi Busy'. Nyuma y'iyi EP, uyu musore yasohoye indirimbo yasubiyemo "Bwe Bwe" yaririmbyemo Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green-P, Bushali, B-Threy ndetse na K8 Kavuyo.


5.Abaraperi barimo Bull Dogg bahuriye mu gitaramo cya ‘Hip Hop Festival’

Ku wa 5-6 Nyakanga 2024, Abaraperi bamaze igihe kinini mu muziki ndetse n'abo mu kiragano gishya barimo Bull Dogg, Ish Kevin ndetse na B-Threy batanze ibyishimo ku banya-Kigali n'abandi bitabiriye iserukiramuco "I AM Hip Hop Festival."

Ni mu nshuro ya mbere iri serukiramuco ryari ribaye. Ryateguwe nyuma y'ibitaramo umunani byahuje abaraperi mu ngeri zinyuranye byabereye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwagura urugendo rw'aba baraperi, no kubafasha gusabana n'abakunzi babo.

Muri rusange ryari ryubakiye ku gukomeza kuzamura ikuzo ry'iyi njyana yihariye uyu mwaka wa 2024.

Ryaririmbyemo: Ish Kevin, Bull Dogg, B-Threy, Ngaara, Mutha II, Angel Mutoni, Insibika, Pro Zed, Long Jay, Dj Samish, Og2tone, Dj Gulan, Thedicekid, Romeo Rapstar, Logan Joe, Slum Drip, Trizzie Ninesty Six, Big Zed, Redink, Dr. Nganji ndetse n'abandi.

Dr Nganji washinze Green Ferry aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo gutegura iri serukiramuco bashingiye ku bihe byaranze ibitaramo byabo umunani byabanje.

Ati “Twahisemo kubikoramo iserukiramuco ahanini bitewe n’ubwitabire, n’uburyo abantu bakunda umuco wa Hip Hop. Rero, ibitaramo umunani twakoze byatweretse ko bishoboka.”


6.B-Threy na Bushali bataramiye bwa mbere i Burayi

Ku wa 16 Gicurasi 2024, aba baraperi bari kumwe na Producer w’abo Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr Nganji, berekeje mu Mujyi wa Lille mu gihugu cy’u Bufaransa, mu bitaramo bisunze ibihangano byabo byubakiye ku mudiho wa Kinyatrap.

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bataramiye mu Bufaransa. Ariko baciye ibintu mu bitaramo binyuranye bagiye bagaragaramo mu Rwanda birimo nka Iwacu Muzika Festival, ibya sosiyete zinyuranye, ibyabo bwite n’ibindi binyuranye.

Indirimbo zabo zatumye hari ababafata nk’abahanganye, ariko bagiye bagaragaza ko gukurira muri Label ya Green Ferry Music byaguye imbago z’umuziki w’abo.

Mu Mujyi wa Lille aho Bushali na B-Threy bataramiye, ni Umurwa Mukuru w’Akarere ka Hauts-de-France mu Majyaruguru y’u Bufarana, hafi y’Umupaka n’u Bubiligi. Ni Umujyi w’umuco na Kaminuza nyinshi utuwe n’abantu benshi muri iki gihe. Wahoze ari umurwa w’abacuruzi bakomeye mu Bufaransa.

Uyu Mujyi uteretse ku buso bwa 34.8 km2, aho utuwe n’abantu 1,085,000 ushingiye ku mibare itangazwa mu mezi ya mbere y’uyu mwaka. Mu 2023, uyu Mujyi wari utuwe n’abantu 1,079,000 bigaragaza izamuka rya 0.56% ugereranyije n’umwaka wa 2024.


7.Papa Cyangwe yatangiye kugaragaza isura nshya mu muziki we

Ku wa 2 Kanama 2024, Papa Cyangwe yasohoye indirimbo ‘Ikitanyishe’ yahurijemo Bull Dogg, P-Fla , Fireman ndetse na Green P. Uyu muraperi asanzwe azwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Siba’ na ‘It’s Okay’

Papa Cyangwe yigeze kubwira InyaRwanda ko ari we wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba baraperi muri iyi ndirimbo, bisaba ko aganiriza buri umwe akamwumvisha neza igihangano ashaka gukora.

Ati "Igitekerezo ni njye wakizanye ku kuba nakorana nabo. Kuko ni abantu njyewe nakuze nkunda, n'uyu munsi ngomba icyubahiro."

Uyu muraperi avuga ko kubasha guhuriza aba bahanzi muri iyi ndirimbo, byaturutse mu kuba hari abo bari barakoranye. Ati "Nka Bull Dogg twarakoranye, P-Fla twari twarakoranye, Fireman ni uko mu ndirimbo zitandukanye twagiye duhuriramo, uretse Green-P niwe wenyine tutari twagakoranye indirimbo."

Papa Cyangwe avuga ko gutekereza ikorwa ry'iyi ndirimbo, byanaturutse mu kuba mu rugendo rwe yarashyize imbere gukorana n'abaraperi bagenzi be.

Ati "Naribajije nti kubera iki ababo tutakorana kandi bari kumwe. Ndagenda ndabaganiriza umwe kuri umwe, bitewe n'uko buri umwe tubanye."

Mbere y’aho ari muri Gashyantare 2024, yari yasohoye Album "Live and die" yakomotse ku nshuti ze enye zitabye Imana zizize impanuka we yasimbutse mu Ukuboza 2021. Iriho indirimbo nka 'Mbappe', 'Ntabya Gang', 'Tura Tugabane', 'Ndasaze' yakoranye na Kevin Kade n'izindi.


8.Zeo Trap yaciye ibintu mu mezi ashize, anateguza Album nshya

Ku wa 29 Nyakanga 2024, umuraperi Zeotrap yasohoye indirimbo yise "Tamba", iri mu zizaba zigize Album ye nshya yise "Ntabwo anoga". Ni Album asobanura ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayikozeho mu gihe gito, kandi izumvikanisha ubuhanga bwe muri Drill n’izindi njyana zubakiye ku mudiho wa Hip Hop.

Uyu musore yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Mugo', 'Nagukunze', 'God Did', 'Umwanda', Akaradiyo’, ‘Si sawa’, ‘Eleee’ n'izindi. Album ye nshya avuga ko izaba iriho indirimbo ziri hagati ya 12 na 20.

9.P-Fla yuriye indege nyuma y’imyaka 17

Umuraperi P-Fla yataramiye ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu gitaramo cyateguwe na Sosiyete yitwa Agakoni.

Ibi byatumye uyu muraperi yongera kurira indege nyuma y’imyaka 11 yari ishize adakangira ku kibuga cy’indege. Yataramiye Dubai, ku wa 20 Nyakanga 2024. P Fla ni umwe mu baraperi u Rwanda rufite bakomeye muri muzika nyarwanda mujyana ya Hip Hop, uyu mugabo ubundi ubusanzwe yitwa Murerwa Amani Hakizimana ariko akaba akoresha izina P Fla muruhando rwa muzika. Uyu mugabo yavutse mu mwaka wa 1983 avukira mu mujyi wa Kigali.

Indirimbo ye ya mbere yayikoze agarutse mu Rwanda muri 2008 avuye muri Norvege aho yakoze indirimbo yitwa "Ntuzankinishe" yakozwe na BZB wo muri TFP. Mu 2010, P Fla yakoze igitaramo cyo kumurika album ye yise "Naguhaye imbaraga" muri St Andre aho yakoreye agera muri million ya mafranga y'u Rwanda. Nyuma ye, umuraperikazi Young Grace nawe yataramiye i Dubai.


10.Kivumbi King yashyize hanze Album, anakora ibitaramo byo kuyimurika

Ku wa 24 Gicurasi 2024, Kivumbi King yatangaje isohoka rya Album ye ‘Ganza’. Igizwe n’indirimbo 12 zirimo enye zari zarasohotse mbere, nka Captain yakoranye na APass, Wine, Wait yakoranye na Axon ndetse na Keza.

Isohoka ry’iyi Album ryakurikiwe n’ibitaramo yakoreye smu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon ku wa 1 Kamena 2024, mu Budage mu Mujyi wa Hannover ku wa 15 Kamena 2024, no mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne ku wa 29 Kamena 2024.

Ibi byanamufashije kugirana amasezerano y’imikoranire n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘Deealoh Entertainment’ yo muri Nigeria.



Ku wa 4 Ukwakira 2024, Bushali yamuritse Album ye yise 'Full Moon'


 

Muri Kanama 2024, Riderman na Bull Dogg bamuritse Album 'Icyumba cy'amategeko'




Muri Gicurasi 2024, B-Threy na Bushali baririmbye mu iserukiramuco 'Africa Fest' ryabereye ku Mugabane w'u Burayi

KANDA HANO WUMVE ALBUM 'ICYUMBA CY'AMATEGEKO' YA BULL DOGG NA RIDERMAN

">

KANDA HANO WUMVE ALBUM 'LIVE AND DIE' Y'UMURAPERI PAPA CYANGWE

">

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'GANZA' Y'UMURAPERI KIVUMBI KING

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND